Murakaza neza kuri Karanyuze.

ihorere munyana

ihorere munyana

Itorero Urukerereza

Ihorere Munyana, Munyamanza w'ingwe
Munyana wa wa Shema, Munyamanza w'ingwe
Nibaguha amata, Ihorere Munyana
Mu cyansi cy'isugi Ihorere Munyana
Uzasugire nka cyo, Ihorere Munyana

Sobukwe aguhoze, Ihorere Munyana
Aguhongere Gitare, Ihorere Munyana
Nyokobukwe na we, Ihorere Munyana
Akore ku kuboko, Ihorere Munyana
Aguhe umulinga, Ihorere Munyana

Ihorere Munya, Munyamanza w'ingwe

Dore ugiye iw'abandi, Ihorere Munyana
Haravuna ntihunga, Ihorere Munyana
Hungisha agapfunsi, Ihorere Munyana
Kamwe ko mu gihumbi, Ihorere Munyana

Dore ugiye mu byiza, Ihorere Munyana
Mu Byimana harenga, Ihorere Munyana.

Nyokobukwe nawe, Ihorere Munyana
Azane umuringa, Ihorere Munyana
Sobokwe na we, Ihorere Munyana
Aguhongere Bihogo, Ihorere Munyana

Ihorere Munyana, Munyana w'ingwe

Nibaguha amata, Ihorere Munyana
Mu cyansi cy'isugi, Ihorere Munyana
Uzasugire nka cyo, Ihorere Munyana.

Munyana wa Shema, Ihorere Munyana
Munyamanza w'ingwe, Ihorere Munyana
Sobukwe nawe aze, Ihorere Munyana
Aguhongere Bihogo, Ihorere Munyana
Aho ugiye iw'abandi, Ihorere Munyana
Haravuna ntiwumve, Ihorere Munyana
Dore umugabo wawe, Ihorere Munyana
Ni umunyurarembo, Ihorere Munyana
Naho umugabowanyu, Ihorere Munyana
Ni umunyuracyanzu, Ihorere Munyana
Ugende uhinge hose, Ihorere Munyana
Usigaze mu gikali, Ihorere Munyana
Uzatere urusenda, Ihorere Munyana
Rwo gusenda amagambo, Ihorere Munyana

Munyana wa Shema, Munyamanza w'ingwe
Ihorere Munyana, Munyana w'ingwe
Sobukwe na we, Ihorere Munyana
Ahonge amaliza, Ihorere Munyana
Nyokobukwe nawe, Ihorere Munyana
Akore ku kuboko, Ihorere Munyana

Azane umulinga, Ihorere Munyana
Ahoze Munyana, Ihorere Munyana

Ihorere Munyana, Ihorere Munyana
Munyamanza w'ingwe, Ihorere Munyana
Dore ugiye iw'abandi, Ihorere Munyana
Haravuna ntihunga, Ihorere Munyana
Uhingishe agapfunsi, Ihorere Munyana
Kamwe ko muhigumbi, Ihorere Munyana

Munyana wa Shema, Ihorere Munyana
Munyamanza w'ingwe, Ihorere Munyana
Dore ugiye mu byiza, Ihorere Munyana
Mu Byimana harenga, Ihorere Munyana
Nugira agahinda, Ihorere Munyana
Utagira uwo ugatura, Ihorere Munyana
Uzagature inkingi, Ihorere Munyana
Itagira icyo igusubiza, Ihorere Munyana
Ihorere Munyana

Munyana wa Shema, Ihorere Munyana
Munyamanza w'ingwe, Ihorere Munyana
Nibaguha amata, Ihorere Munyana
Mu cyansi cy'isugi, Ihorere Munyana
Uzasugira nka cyo, Ihorere Munyana
Ihorere Munyana, Ihorere Munyana
Munyamanza w'ingwe, Ihorere Munyana.

Featured Songs