Murakaza neza kuri Karanyuze.

Icyampa umuranga

Icyampa umuranga

Orchestre Pakita

Jye icyampa umuranga

Jye icyampa umuranga

 Itondere goudire na tout gros
Ndetse na kaze umbature biharawe
Boye kugushuka ngo rushinge
Utishingiye kuzarushyigikira
Ese musore uzi wabibonye mu yihe nzira ?

Reka Simbikangwa akwizanire adashisha
Na we uti kase neza uri nyiramwiza
Tutarushinganye naba ndi ikigwali
Naho birakajya kurushinga
Ahagurutse ngo agiye ku kazi
Suzuki na Honda bikarutaha
504 ziti nahatanzwe
umuboyi agatumwa ibitaba soko
Izo mu nsi y’igitanda zikagatora
itonde, itonde

Saa tanu n’igice umuboyi agahindukira
amasiga mana
nyiramwiza ati shyiraho akete uteke bwangu
amasaha aragiye
reka ibyo ufatishe imbabura duteke firiti
ni yo ibanguka

umugabo arasesekaye ati wiriwe chouchou
undi ati nta kwirirwa kwanjye mu nda haranyishe
naho ubwahe ko ari sebeya itemba mu mutwe
reka uwo ni nyiramwiza

saa 8 itinze kugera ngo asindagire kwa muganga
naho ubwahe ko agiye muri rendez-vous
amazi ya sebeya
kubera ko umuboyi ari mu rugo
ntabwo yakwirangaza

umugabo arahinguka nyiramwiza agataha agahwera
agafata ikirago ati ariko inyota iranzonga
kandi zitemba

nyamugabo agafata amadeni ngo ahembure indembe
atemba sebeya
ntibiteye kabili nyiramwiza agafata dyna
ati icyo napfaga ni ukwigenga
ngiyo Rugende igendwa na bo
ngiyo y’ibusamo igana Kinyinya
ngiyo Kabuye ngiye Kamonyi ngiyo ku Ruyenzi

Rambagiza ufite umuranga, Reka akateye
umenye imirere n’imyifatire, Reka ndigarure
Ntugakangwe n’ikimero, Ngo umere amababa
Mbese ko warusenye, Uzabariza
kurushinga ntibinaniranye, nko kurushyigikira
itonde witegereze ntawe urambagiza, Atagira umuraranga,
Jye icyampa umuranga

Featured Songs