Murakaza neza kuri Karanyuze.

Icecekere



Icecekere

Umuhanzi Albert Mbaraga


Abasizi mudufashe,

Nimuze tumurate nimuze tumutake Nyirantawebasa,


Uzambera izuba ikibunda cyabuditse,

Uzambera ukwezi mu ijoro ry'iki usa n'iyakuremye

Njye nzakubera icyusa mubonakunze

Nzakubera inyamibwa maso y'inyana wowe icecekere.


Imvuzi zizavuga

Sizo zizarucogoza mba nkuroga

Nasanze uri ururabo

Nakubonye muzindi zera cyane we ushahagirana


Uzambera izuba ikibunda cyabuditse,

Uzambera ukwezi mu ijoro ry'iki, usa n'iyakuremye.

Njye nzakubera icyusa mubo nakunze

Nzakubera inyamibwa maso y'inyana wowe icecekere.


Imana yakuremye

Yakugize Igitako yakugize Ikirezi

Uw'imbabazi uraremye

Oya we si igikundiro, oya si uburanga urahebuje


Uzambera izuba ikibunda cyabuditse,

Uzambera ukwezi mu ijoro ry'iki, usa n'iyakuremye.

Njye nzakubera icyusa mubo nakunze

Nzakubera inyamibwa maso y'inyana wowe icecekere.


Nseko ishashagirana

Ndoro yeza umutima w'ugukunda

Simbi ribengerana

Ngendo Nziza, Nzobe inoze reka nasanze uri Muhorakeye.


Uzambera izuba ikibunda cyabuditse,

Uzambera ukwezi mu ijoro ry'iki, usa n'iyakuremye.

Njye nzakubera icyusa mubo nakunze

Nzakuber inyamibwa maso y'inyana wowe icecekere.


Featured Songs