Murakaza neza kuri Karanyuze.

ibyago bidateguza old

ibyago bidateguza old

Umuhanzi Byumvuhore

Buri muntu yiringira amahirwe mu buzima,

Amaherere akamurindira ngo bagendane,

Ikirere n’ubutaka bikamuheza hagati,

Ibyago n’amakuba bikamubonerana,

Bigatera bitunguye bikangiza nta mbabazi.



Ugahinga kijyambere ugasarura uhunika,

Wakongera izuba rikava ntirihumbye,

Byaba bitabaye ibyo imvura ntive ku itaka,

Ugasarura mu ntoki nk’uwahinze ku rutare,

Ibyowasaguriye amasoko ukabyicuza,



Igihugu gihora giharanira kujya mbere,

Kigaharura imihanda kikubaka amagorofa,

Ikirunga kikaruka maze byose bikibira,

Hari icyitwa ingorane hakaba icyitwa impanuka,

Nguko uko ibihe bihora bihogoza abatuye isi.



Ugaharanira amahoro ukirinda amahane,

Ukubaha abaturanyi ugashaka umubano,

Hirya iyo no hino ho bategura intambara,

Wajya kumva ukumva imbunda zije zisakuza,

Intambara ntawe ihira nta n’uwo yungura.



Ibyo ngibyo iyo bibuze ntihabura ibiboneka,

Ibyorezo n’indwara mbi bikayogoza igihugu,

Ubuzima bw’abantu bugahorana ayo makuba,

Ibyago ntibiteguza ahubwo biratungura,

Duharanire kuba maso iteka dushikame.



Ni nde ni nde?

Ni nde wamenya?

Ni nde ni nde?



Ibyo byago bitera bidateguza,

Tube maso nidutungurwa duhatane.



Dore ibyorezo bibonerana abantu,

Hari amacinya hakabaho ubushita,

Hari mugiga hakabo n’ibihara,

Naba n’ibyo birakira bikagenda,

Ikiriho ubu gukizwa n’akaburi,

None se banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Iyo sida yo!



Ko bahereye kera bayitubwira,

None ikaba iguma kudutwara abantu!



Dore ibyorezo bitera mu matungo,

Hari muryamo ndetse n’uburenge,

Hari iragara habayeho na nkwakwa,



Ni nde ni nde?

Ni nde wamenya

Ni nde ni nde?



Inzara na zo zibasiye uru Rwanda,

Hari Gakwege na Rumanurimbaba,

Habayeho Matemane na Gahoro,

Ruzagayura na yo yatwaye benshi.



Munyarwanda,

Ibyo byahozeho,

Ntawabihamagaye,

None cyangwa se ejo,

Bishobora kubaho,

Tube maso buri munsi buri mwanya.



Ni nde ni nde?

Ni nde wabimenya?

Ni nde ni nde?



Hari intambara hakabaho ibyorezo,

Hari imyuzure hakabaho n’amapfa,

Hariho imitingito n’inkongi y’umuriro,

Ikirunga kikaruka iyo gishaka.

Ni nde ni nde?



Ibyo byose ntawe uba yabihamagaye,

Bibereyeho kutubuza amahwemo.



Ibyo byago bitera bidateguye,

Tube maso buri munsi buri mwanya.

Ni nde ni nde?

Icyo nifuriza abana b’u Rwanda,

Ni ubuzima bwiza bufite amahoro,

Ibyago n’ibyorezo byaba bije,

Tukarangwa n’ishyaka no gushyira hamwe.



Aho byageze dutabarane bwangu,

Ibyangiritse tubisane dufatanya,



Izo nama z’intiti,

Tujye tuzikurikiza,

Ibyo byago tuzahora tubitsinda,

Kuko ntawe utungura uwamwiteguye.

Ni nde ni nde?

Ni nde wamenya?

Ni nde ni nde?



Izo nama z’intiti,

Tujye tuzikurikiza,

Maze ibyo byago tuzahora tubitsinda,

Kuko ntawe utungura uwamwiteguye.

Featured Songs