Girimbabazi
Orchestre Nyampinga
Kuva nge nkivuka sinigeze menya mama wambyaye
Namenye ubwenge mbona mbana na papa gusa
Nkumva abandi bana bahamagara, ngo mama ari hehe
Ibyo nabyumva, umutima wanjye ukababara
Ibyo nabyumva, umutima wanjye ukababara
Nanjye mbaza papa nti, mama wambyaye aba hehe
Papa aransubiza ati nyoko wakubyaye yaragutaye
Yakuntanye cyera cyera cyane ukiri muto
Ngo ntashoboye urugo rw'abatindi yego we
Ngo ntashoboye urugo rw'abatindi yego we
Njye ndashimira papa ko yanyitayeho nkuru muto
Niwe wandeze, akantoza imico myiza, mubandi bana
Igihe namurushyaga, nkiri muto yarabyihanganiye
Wasangaga akubita hirya hino ashakira umwana we ubuzima bwiza
Wasangaga akubita hirya hino ashakira umwana we ubuzima bwiza
Imana izafashe mama azibuke ko yasize umwana ukiri muto
Azapfe no kuza kureba uko nsigaye ngana, yego we
Byonyine dukubitanye amaso, nanezerwa cyane we
Ibyishimo byaba byinshi mbonye mama wambyaye, yego we
Ibyishimo byaba byinshi mbonye mama wambyaye, yego we
Gira imbabazi, gira impuhwe nyinshi z'ababyeyi yego we
Gira imbabazi, gira impuhwe nyinshi z'ababyeyi yego we