Beatha nkunda
Orchestre super allouette
Beatha nkunda wikwiheba shenge
Ntacyahindutse
N’ubwo haza iki sinarota nkwanga
Uwakubwiye ngo ndakwanga
Yarakubeshye
Mbese ubundi nakwandira iki?
Ko mbona iteka uri umwana mwiza
Ntawugusumba
Naguhisemo ntapfuye guhubuka
Wibuke wa munsi nakubwiraga
Rya jambo nshuti
Ngo tuzabana igihe cyose } x2
Beatha mon amie
Disi ntugira ubwoba
Naragukunze nawe urankunda
Rwose ntacyatuma nkwanga
Imana yaduhuje
Izaturinda igihe cyose
Nzagukunda mu byishimo
Nzagukunda mu munsi mibi
Nzagukunda abanzi baganye } x 2