Murakaza neza kuri Karanyuze.

Beatha nkunda

Beatha nkunda

Orchestre super allouette


Beatha nkunda wikwiheba shenge

Ntacyahindutse

N’ubwo haza iki sinarota nkwanga

Uwakubwiye ngo ndakwanga

Yarakubeshye

Mbese ubundi nakwandira iki?

Ko mbona iteka uri umwana mwiza

Ntawugusumba

Naguhisemo ntapfuye guhubuka

Wibuke wa munsi nakubwiraga

Rya jambo nshuti

Ngo tuzabana igihe cyose } x2


Beatha mon amie

Disi ntugira ubwoba

Naragukunze nawe urankunda

Rwose ntacyatuma nkwanga

Imana yaduhuje

Izaturinda igihe cyose

Nzagukunda mu byishimo

Nzagukunda mu munsi mibi

Nzagukunda abanzi baganye } x 2


Featured Songs