Murakaza neza kuri Karanyuze.

amacumu yinda

amacumu yinda

Itorero Amasimbi n'amakombe

Dore imvura iracitse, nyakizuba imaze gucana
Inzara ibambiye ku muryango. Muze tujye akanama,
Turore uko twikiza amakuba. Ntimuse n'abatinyi
Ubwo urugamba ruhinanye, turasane tutikoma akabugu.

Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro

Yeeeehhh

Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.

Bana banjye muli icumi
Aliko abakuru ni batatu
Naho abandi ntacyo bashoboye.
Ab'imbaraga tubaduke
Turasane ku batazifite.
Ntimuse n'abahabanyi
Ngo mukwirwe imishwaro
Tutabanje kunoza imihigo.

Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro

Yeeeehhh

Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.

Mpereye ku mubyeyi
Wabahetse akabaha ibere
Ni we uzaba inteko y'abagabwe.
Dore wowe turasazanye
Ntabwo ukiri uwo nkibwiriza.
Ka gatiba k'udushyimbo
N'akagende karimo utujumba
Uzabiteke ku rugero.

Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro

Yeeeehhh

Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.

Niduhaha nk'akantu
Ujye ushyingura kure hihishe
Urondereze, abana baramuke.
Urabarere ujijure
Bamenye ko ibintu bihindutse
Ntukinishe ibyo kwiheba
Imana iguteza amapfa
Iba iteganya aho uzahaha.


Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro

Yeeeehhh

Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.

Mwana wanjye w'uburiza
Jyewe nzi umutware ukize
Nankundira azaguha akazi
Urambere umugabo byeruye
Nturirire imirimo itavunanye.
Uzamenye ko kubana
Ali ukuruca ukarumira
Kuzimura ukabeshya kirazira.


Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro

Yeeeehhh

Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.


Mwana wanjye w'ubuheta
Naherutse ukunda ibyo kubaka,
Uzasange abubatsi ukeze abo;
Nibakwima agahanitse
Ntuzange kuba umuhereza
Burya umurimo mutoya
Nuwukora unonosora
Umukoresha azagushyira ejuru.

Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro

Yeeeehhh

Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.

Mwana wanjye wa gatatu,
Wowe uzagume aho ube zamu,
Ejo umujura atinjira yatanya
Uwakubyaye ntawamwubaha,
Atahareba uw'umunyamaboko.
Agaciro k'umuntu
Kava ku muco babona
No ku maboko agenda agaragaza.


Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro

Yeeeehhh

Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.


Jyewe nzagana ishyanga
Burya akanyoni katagurutse
Ntikamenya aho ishaka ryeze
Twagumya kwirunda aha,
Twahira mu nzu tugashira.
Ahandi nzabona imyaka,
Mpungukire n'amaboko,
Kandi ntebuke kubavuna.

Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro

Yeeeehhh

Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.


Murabe intwali mu myato
Maze intambara duhagurukiye
Tuyirwane urw'umuziringano.
Ihaho tuzane n'ingoga
Dusubireyo kuzana ibindi.
Kandi ntimukajye mwijima:
Wa mucyo ujya uturanga,
Ni umurage w'umulyango.

Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro

Yeeeehhh

Amacumu y'inda..burya ntashira igorora !

Featured Songs