Murakaza neza kuri Karanyuze.

akabyino ka nyogokuru

akabyino ka nyogokuru

Itorero Amasimbi n'amakombe


Akabyino ka nyogokuru
Nzajya nkabyina nongere
Ngacurange ngaculire
Ngacinye nongeranya
Maze nsimbuke nsubire,
Amajwi menshi meza nyasobeke
Ndushe insengo babalibuliye,
Aba kera bagize indahiro.
Nzabyina mwizihire.

Ubwo yashaje ubu akansiga,
Nzagatungaho urwibutso.
Mbakoranye abo tungana
Nkalirimbe bakamfashe,
Mbahugure mbabwilize
Ko umubyeyi wateze urugoli
Izina lye litabura kivuga,
Abo yabyaye tumubyinilira.
Nzabyina mwizihire.

Nzamukumbura mwibuke,
Nzajya nibuka nalize,
Uko yanteruraga akampoza
Akampa inka zitabalika
N'ubwo atunze inyana imwe iyi
Akayirebamo ubushyo amagana,
Ngo abe yabona nshira amaganya
Ngarure umucyo nshire icyusa.
Nzabyina mwizihire.

Niba hilya iyo bumva,
Nzajya njya aho yararaga
Ndenze ijwi ndangurure,
Mulilimbire akabyino;
Ngahe ibitambwe by'ibitego,
Mu bikango akunda mpakomeze,
Aho yagiye hose mumare ipfa
Ly'umudiho ubwe yanyigishije.
Nzabyina mwizihire.

Agacuma yansigiye,
Nzagashakira akanago
Nkamanike ngakomeze,
Ku rubaliro mu ruhamo
Rw'inzu ye yansigiye,
Maze umwanzi cyangwa se umurozi
Bahatinye bubahe umurage,
Uwo mubyeyi yanyihereye.
Nzabyina mwizihire.

Umweyo we yakubuzaga
Nzawucuma nywuhungure
Nywegeke aho yawusize
Hagana ku ruhimbi;
Ni ho yansabye gushyira
Ibyo yakundaga bimunogeye,
Nk'uruhindu n'inkongoro
N'akabando kamuramiraga.
Nzabyina mwizihire.

Aho yaryamaga nubaha
Nzasasaho udusuna
Twiza tuva mu Kinyaga,
Naze ibyahi by'ibihura
Maze mpashyire inyegamo
N'umurere ubereye iyo ngoro
Y'umubyeyi wanyihereye
Nifuza gushimisha.
Nzabyina mwizihire.

Urugoli yansigiye,
Ilyo kamba lyamwizihiye
Nzalitakaho urusaro
Rwiza rulyizihiye
Ndyubakire n'agatara
Keza gatatse umurayi,
Mpateure imitako inoze,
Irusha izuba kubengerana.
Nzabyina mwizihire.

Sipiriyani RUGAMBA & Ballet Amasimbi n'Amakombe

Featured Songs