Murakaza neza kuri Karanyuze.

Agashinge nyine

Agashinge nyine

Itorero Urukerereza

Agashinge nyine, yewe urakahire weee!
Agashingacumu, yewe urakahire weee!
Aka Nyabahara we, yewe urakahire weee!
Ako abakobwa baharaye, yewe urakahire weee!
Kahira ukazi, Hmmmmm
Utakazi, Hmmmmm
Kamutonde, Hmmmmm
Ku rutonzi, Hmmmm
Rw'izuru, mama wiwoherere Hmmmmm
Wihorere Hmmm
Wihorere nyine, yewe urakahire weee!

Rusezerangabo we, yewe urakahire weee!
Ni mwene Rugema we, yewe urakahire weee!
Ntanywa amagemu, Hmmmm
Atunze urugero, Hmmmm
Akanywa rugero, Hmmmm
Urwa se na nyina, Hmmmm
Kandi rwonse umutamu, mama wihorere
Wihorere, Hmmmm
Wihorerere nyine, yewe urakahire weee!

Nyirakamugore, yewe urakahire weee!
Mukasebiziga, yewe urakahire weee!
Yarakahiye we, yewe urakahire weee!
Mu biganda, Hmmmm
Bya kagano, Hmmmm
Aragacuma, aragacumaza Hmmmm
Aragasaga, aragasokoza Hmmmm
Aragatura, mu rugo rugari Hmmmm
Mama urwa Nkubito, mama wihorere Hmmmm
Uwihorere, Hmmm
Wihorere nyine, yewe urakahire weee!

Agashinge nyine, yewe urakahire weee!
Agashingacumu, yewe urakahire weee!
Aka Nyabahara we, yewe urakahire weee!
Ako abakobwa baharaye, yewe urakahire weee!
Kahira ukazi, Hmmmmm
Utakazi, Hmmmmm
Kamutonde, Hmmmmm
Ku rutonzi, Hmmmm
Rw'izuru, mama wiwoherere Hmmmmm
Wihorere Hmmm
Wihorere nyine, yewe urakahire weee!

Featured Songs